Umugabo wagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yakatiwe umwaka

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwakatiye umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’umwaka umwe no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) nyuma y’aho yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.

Aba bana barohamye tariki ya 17 Nyakanga 2023. Mu rubanza rwavate ku ya 8 Kanama, ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Ndababonye yagiye kubakoresha atabasabye ababyeyi, mu gihe bari batashye, asaba ko mugenzi wabo w’imyaka 14 abatwara mu bwato, baza kurohama. Bari 13, batatu babasha koga, bararokoka.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ndababonye icyaha, agakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri kandi agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri. Yemeye uruhare mu rupfu rw’aba bana, atakamba asaba guhabwa igifungo gisubitse.

Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, urukiko rwakatiye Ndababonye igifungo cy’umwaka, runamuca ihazabu igaragara haruguru, nk’uko Umuseke wabitangaje. Rwategetse ko ubwato bwe butezwa cyamunara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *