Umugabo wari ugiye kwica Perezida Mugabe yakatiwe igifungo cy’imyaka 9

Owen kuchata umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, yakatiwe igifungo cy’imyaka 9 nyuma yo guhamwa n’icyaha dore ko yashinjwa kugerageza kwica umukuru w’igihugu, Robert Mugabe akoresheje igisasu.
Ubusanzwe Owen Kuchata asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka “People Front Party ” rirwanya Leta ya Mugabe w’imyaka 92 y’amavuko, akaba yakatiwe iki gifungo ari kumwe na bamwe mu basirikare bakoraga mu rwego rushinzwe iperereza bashinjwa gufatanya mu mugambi wo gushaka kwica Mugabe.
Ikindi kandi cyahamwe aba bagabo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Newday, ngo bashakaga kwica Mugabe, ndetse banagerageza no gushaka kwica inka ze zororewe ahitwa Mazowe bagamije kumuteza umutekano muke(iterabwoba).
OWEN-Kuchata
Urukiko rukuru rwo muri Zimbabwe rwatangaje ko Owen Kuchata yatawe muri yombi mu mezi abiri ashize, akaba yarafatanwe n’abandi bagabo 3, gusa urukiko rukaba rwatangaje ko ari umugambi ugayitse bari bateguye.
Uru rukiko kandi rwatangaje ko nta terabwoba bashaka muri Zimbabwe ko ushaka ibikorwa by’iterabwoba asanga bagenzi be muri Afghanistan.
N’ubwo Kuchata yakatiwe igifungo cy’imyaka 9, avuga ko atanyuzwe akaba ategereje kujurira dore ko ahamya ko ibyo ashinjwa byose atari byo, gusa yemera ko yari agiye gutera ikibombe mu bushyo bw’inka za Mugabe agirango amwereke agahinda n’ubuzima abaturage bo hasi(abakene) babayemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *