image_2023-04-26_015522436.png

Umugabo yafashwe ashaka ugura ubugabo yaciye ku musaza

Muri Afurika y’Epfo haravugwa umugabo wagejejwe mu butabera akurikiranyweho gushaka kugurisha igitsina cy’umusaza w’imyaka 68 .

Uyu mugabo wafashwe na Polisi ubwo yageraga mu gace ka Tambo ubwo yajyaga mu guriro gushaka umuguzi.

Polisi ivuga ko, umusaza waciweho ubugabo, arembye ariko akaba arimo gukurikiranwa n’ibitaro yatwawemo igitaraganya. Naho ushinjwa kumuhohotera akaba yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Mthatha ngo akurikiranweho gushaka kwica umuntu.

image_2023-04-26_015522436.png

Iri sanganya ryaje kandi rikurikira irindi ryagaragaye mu gace ka Soweto n’ubundi muri icyi gihugu, aho abana babiri b’abahungu umwe uri mu kigero cy’imyaka 5 undi 6 bishwe n’umuntu utaramenyekanye maze abaca ibitsina.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko, ubwo aba bana bakinaga umuntu utaramenyekanye yaje mu mudoka arabica atwara bimwe mu bice by’umubiri wabo harimo iminwa n’amazuru.

Bicyekwa ko ibyo bice byagiye gukorerwaho imihango n’imigenzo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *