Umugabo yatemewe ku rubibi rw’u Rwanda n’u Burundi

Umugabo witwa Nkundabashaka Fidele utuye mu Murenge wa Busanze w’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 27 Mata 2021 yatemwe n’Abarundi ubwo bamusangaga ku rubibi rw’igihugu cyabo n’u Rwanda hafi y’Umurenge wa Ruheru, bikavugwa ko yari agiye gutemayo imigano.

Ifoto yafashwe Nkundabashaka igaragaza ari kwitabwaho n’umuganga mu bitaro bya Munini, ikirenge cye cy’ibumoso cyatemeshejwe umuhoro, gisa n’icyenda gucika.

Bwiza yavuganye kuri telefone igendanwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze, Ndamuramya Fidele, avuga ko aya makuru yayamenye kandi ko ibyo byabereye muri Ruheru. Naho umugabo akaba atuye mu murenge wa Busanze, yombi ikaba ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Gitifu Ndamuramya yasabye iki gitangazamakuru ko cyakongera kumuvugisha nyuma y’isaha, akagihe amakuru arambuye gusa igihe kigeze, cyamuhamagaye ntiyitaba, n’ubutumwa cyamwandikiye ntiyabusubiza.

Bwiza yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru iby’aya makuru, na we asubiza ko aya makuru yayumvise, gusa avuga ko ataramenya neza niba koko Nkundabashaka yari yagiye gutema imigano mu Burundi. Ati: “Ntabwo ndamenya neza niba uwo mugabo yari yagiye gusarura imigano. Mu isaha wongere umpaze.”

Nyuma y’isaha, na Gitifu wa Ruheru ntabwo yafashe telefone ndetse ntiyanasubije ubutumwa bugufi iki gitangazamakuru cyamwandikiye.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *