Umunyamideli w’umunya-Uganda uba i Londres, Eva Apio, yahakanye amakuru yavugaga ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi w’umunya-Nijeriya, Asake.
Ibi yabivuze asubiza umuntu wamwandikiye kuri Twitter amwita “umukunzi wa Asake”, maze amusubiza ati: “Sinigeze mba umukunzi we.”
Aya magambo ya Eva aje nyuma y’uko hibazwa byinshi ku mubano we na Asake, cyane cyane kubera ko bagiye bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, harimo no mu birori bya Paris Fashion Week.
Gusa, Eva ashimangiye ko hagati yabo nta rukundo rwihariye rwari ruhari, ahubwo ko abantu ari bo babifashe uko bitari.




