Ibtissame Lachgar, uharanira uburenganzira bw’abagore muri Maroc, yatawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye umupira wanditseho amagambo asuzugura Imana ya Islam.
Itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa mbere rwa Rabat ryemeje ko yafashwe ku Cyumweru, hakurikiraho iperereza ryihutirwa. Lachgar anaregwa kuba yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ayita Islam nk’“idini rihutaza abagore kandi rifite ubutegetsi bw’abagabo.”
Nyuma y’ifoto yashyize hanze ku wa 31 Nyakanga, Lachgar yavuze ko yahuye n’ibikorwa bikomeye byo kumwibasira kuri murandasi, birimo ubutumwa bw’iterabwoba, kumusambanya ku gahato no kumutera amabuye. Yerekanye bimwe mu butumwa yahawe, harimo ubusaba ko afatwa nk’uhungabanya igihugu n’amateka yacyo.
Abantu benshi bamunenze bavuga ko amagambo n’ibikorwa bye bisuzuguye abemera Islam muri Maroc, mu gihe abandi babona ari uguharanira ubwisanzure bwo kuvuga n’uburenganzira bw’umuntu ku giti cye.
Kugeza ubu, Lachgar aracyari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje.






