akon-and-wife-tomeka-thiam1757772310-0-412x290

Umugore wa Akon yamusabye gatanya, atungurwa no gusanga umutungo we wanditse kuri nyina

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Akon, uzwi cyane mu ndirimbo “Smack That” na “Locked Up”, ari mu byishimo nyuma y’uko umugore we Tomeka Thiam, bari bamaranye hafi imyaka 30 bashakanye, yamusabye gatanya maze aza gutungurwa no gusanga nta mutungo agira.

Tomeka yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni 100 z’ama-Euro (€100 million), avuga ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere ibikorwa by’uyu muhanzi, birimo umuziki, ubucuruzi bw’imiturire ndetse n’umushinga wa Akon Lighting Africa.

Nyamara, ubwo urukiko rwasuzumaga ubusabe bwe, rwasanze ibintu bihabanye cyane n’ibyo benshi bari biteze. Inkuru yaturutse mu iburanisha ivuga ko Akon afite amafaranga 10,000€ gusa kuri konti ye bwite.

Ubushakashatsi bw’urukiko bwasanze amafaranga menshi uyu muhanzi yagombaga kuba atunze kuri bank ye yanditse mu izina rya mama we. Ibi byahise bituma urukiko rusanga umutungo nyirizina wa Akon utamwanditseho, bityo bidashoboka kuwugabanya nk’uko Tomeka yari abisabye.

Mu byemezo byafashwe, urukiko rwanzuye ko Tomeka azahabwa 5,000€ gusa, nk’igihembo cy’ubufatanye bwe mu rugendo rwa Akon, hanyuma buri wese akigendera.

Ibi byatunguranye benshi hirya no hino ku isi, aho abantu bibaza uko umuntu wamamaye cyane nka Akon ufite ibikorwa bikomeye muri muzika no muri Afurika ashobora kugaragaza ko afite amafaranga make gutyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *