Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu gace kamwe ko muri Kenya haravugwa umugabo urimo gutabaza umuhisi n’umugenzi nyuma y’uko umugore we amutanye abana 3 akisangira umuturanyi ngo bibanire .

Nickson Vuyekha, umwe mu bahungu ba David Sorema watawe n’umugore, avuga ko mu gitondo kimwe nyina yikoze akabatera se akigira ku muturanyi bahita bibanira.
Impamvu nyamukuru yatumye uyu mugore yisangira umuturanyi, ngo ni ubukene bwavuzaga ubuhuha muri urwo rugo kuburyo ngo yananiwe ku bwihanganira ni ko kujya ku muturanyi.
Uyu muhungu wa David, yabwiye igitangazamakuru kimwe ko kuva nyina yabata, se, asigaye yirirwa mu kabari amasaha 24h yinywera inzoga bityo ngo bakaba basumbirijwe n’inzara.
Nickson, yongeraho ko ngo ikirushaho gutera agahinda se, ni uko ngo abana yamusigiye nabo bahise bamukurikira babana nawe hasigara umuhererezi ari nawe umwitaho.
Kugeza ubu ngo ntabasha kujya ku ishuri kuko yirirwa acuruza ibisigazwa by’ibyuma aho yabwiye umunyamakuru ko ashobora gutahana amashiringi 40 yo kwita ku rugo.
Nyirasenge w’uyu mwana, avuga ko ntako batagize ngo begere David bamuganirize ahinduke kuko ngo yari asanzwe adafata inshingano, ariko arabananira kugera aho umugore amutaye.




