Umuhanda w’ibilometero 14 uhuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo, ugiye gushyirwamo kaburimbo.
Umunyamakuru wa BWIZA mu ntara y’iburengerazuba, wageze muri uyu muhanda, yasanzemo imashini ziwutunganya, ahazwi nko ku Musururu.
Amakuru twamenye ni uko ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda, yatanzwe na RTDA.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Karongi, bavuga ko banezerewe cyane kubera ikorwa ry’uyu muhanda.
Hari abavuga ko batabashaga gutwara abagenzi bajya mu nkambi ya Kiziba, kubera ko umuhanda utari nyabagendwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile yabwiye BWIZA ko ibikorwa byo kubaka umuhanda birimbanije, kuko imirimo yatangiye.
Ati “Umushinga wo gukora uyu muhanda watangiye gushyirwa mu bikorwa, kandi uzoroshya ubuhahirane, kubaturage bo mu nkambi ya Kiziba, kuko bagorwaga no kubona ababatwwara. Uyu muhanda ukaba uzuzura mu gihe cy’umwaka umwe.”
Uyu muhanda uzakorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyatangiriye ku muhanda uva mu mujyi wa Karongi kikagera mu nkambi ya Kiziba. Iki gice nikiragira hazakorwa igice cya kabiri kizahuza Kiziba na Gisovu.







