Umuhanzi Riderman yashyize hanze amafoto y’umwana we Eltad

Nyuma yaho Riderman na Gasoro bashyingiranwe muri Kanama 2015, bakaza kubona umwana ku itariki 11 Ukuboza 2015, kuri uyu wa kane taliki 11 Gashyantare 2016 nibwo Riderman yashyize hanze amafoto y’umwana we.
rider2
Kuva uyu muryango wakwibaruka umwana w’imfura wahawe izina rya “Eltad” bisobanura ngo uw’Imana yishimira cyane, nta foto ye bigeze bagaragaza yewe nta n’uwo uyu muhanzi yigeze yemerera kuba yakwegera uyu mwana afite icyuma(camera) gishobora kugaragaza isura ye
Ridermani na Nadia bamaranye amezi 3 n’iminsi 25 nibwo bibarutse umwana w’imfura, bavuze ko ari ishimwe rikomeye kuba barabashije kubona umwana.
Rider
Aya mafoto yagaragaje ibyishimo uru rugo rufite by’umwihariko Agasaro Nadia yemeza ko atewe ishema no kwitwa Umubyeyi, ibyo byatumye benshi bamuha impundu ndetse abatari bubaka ingo bagira ishyaka ryo gutera ikirenge mucye ari nako bamubwira ngo asubireyo nta mahwa.
kkk
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *