Umuhanuzi wo muri Zimbabwe, Tichaona Garavada uzwi nka Prophet T Mapisarema, yatangaje ko yazuye umugore wari umaze iminsi 3 apfuye, bikabera mu irimbi i Harare imbere y’abantu bari baje kumuherekeza bwa nyuma.
Yabwiye ikinyamakuru H-Metro ko ubwo yageraga aho umurambo wari uri, yahasanze abantu barira, ariko amaze gusenga, uwo mugore yahise azanzamuka aragenda.
Bamwe mu bari aho bemeza ko babonye igitangaza, bavuga ko bari bamaze gutakaza icyizere, ariko ngo amasengesho ya Mapisarema yahinduye byose.
Uyu muhanuzi uyobora itorero “KwaTicha” i Domboshava, yavuze ko atari ubwa mbere habayeho ibitangaza nk’ibi, anemeza ko Imana yamuhaye imbaraga binyuze mu ndoto aho yahawe urufunguzo rwanditseho “Zaburi” avuga ko aririmba indirimbo ziherekejwe n’ubuhanuzi n’ubuvuzi.
Icyakora yavuze ko atabura gukemangwa, bamwe bakamushinja gukoresha imbaraga z’umwijima, ibyo we ahakana yivuye inyuma.





One Response
isi irarwaye umva rero shahu abantu ngo mwigize abarokore ibyanyu bigiye kuzagaragarira buri wese abace amazi dore aho nibereye