1751533389723babo3

Umuhanzikazi Babo arifuza kujya mu Gisirikare cy’u Rwanda

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo yatangaje ko afite inzozi zo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda aho yabivuze ubwo yari mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, ririmo kubera i Nkumba mu Karere ka Burera.

Babo ari mu rubyiruko 438 ruri guhugurwa ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, n’inshingano z’umuturage ubereye u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Babo yavuze ko urukundo akunda igihugu ari rwo rumutera kwifuza kurukorera binyuze mu gisirikare.

Yagize ati: “Nifuje kumenya amateka y’u Rwanda no gutegura uko narukorera. Kugana igisirikare ni kimwe mu bikorwa bihambaye byerekana ugukunda igihugu.”

Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rutuye mu mahanga, abize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, abarangije ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, n’abayobozi b’urubyiruko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe no kwirinda imico mibi ituruka hanze.

Babo azwi mu ndirimbo nka ‘Yogati’ yakoranye na Bruce Melodie na ‘Go Low’ afatanyije na The Ben. Ubu avuga ko yiteguye gusiga umuziki igihe cyose igihugu cyabimusaba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *