Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Fille Mutoni yajyanywe mu bitaro, nyuma yo kongera kwisanga mu kibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukunzi we MC Kats yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza Fille ari mu bitaro.
Ku mafoto yashyizwe hanze, Fille agaragara aryamye, asa n’uwasinziriye cyangwa waciwe intege n’imiti ndetse yanahawe uburyo bwo kumufasha guhumeka.
MC Kats yashyizeho amagambo asaba ubufasha agira ati: “Nagerageje uko nshoboye; nimumfashe dukize Fille” ndetse anamagana ibiyobyabwenge avuga ati: “Ibiyobyabwenge n’ababimuteye hano bose bavumwe.”
MC Kats yanashinje abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Uganda (UNMF) kuba barabasezeranyije inkunga ya miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda, ariko bakaba batarigeze bazibona. Yavuze ko Fille yagombaga guhabwa miliyoni 15 naho we akagenerwa miliyoni 10, ariko amafaranga ntibigeze bayabona. Yasabye Leta gusaba ibisobanuro abayobozi bireba.
Ibi bibaye mu gihe gito cyane nyuma y’uko Fille Mutoni avuze ku mugaragaro ko akomeje urugamba rwo kwivana mu biyobyabwenge. Mu kiganiro yari aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko yitandukanyije n’inshuti ze za kera, akareka gukoresha telefone kugira ngo yirinde kongera gusubira mu biyobyabwenge.




