75b21d9e129a47c5b8e2f4cce2367d5e_md

Umuhanzikazi unywa amasohoro y’inzoka kugira ngo agire ijwi ryiza

Umuhanzikazi Jessica Simpson akaba n’umukinnyi wa filime, yatangaje uburyo bworoshye ariko budasanzwe bwo kwita ku ijwi rye, burimo kunywa amasohoro y’inzoka.

Simpson yashyize hanze iyi nkuru itangaje ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, avuga ko atari azi neza  uwo muvuno wo kunywa amasohoro y’inzoka kugeza ubwo yawurangirwaga n’inshuti ye.

Akibibona yaratunguwe gusa nta kibazo na gato, ahubwo yavuze mu buryo bw’urwenya ati: “Niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!”

Ibi baye nyuma y’uko Simpson ashyize hanze EP ye ya mbere mu myaka 15, yise ‘Nashville Canyon, Part 1’.

Simpson ntabwo ari we wenyine wagiye agaragaza gukoresha amasohoro y’inzoka cyangwa izindi nyamaswa mu rwego rwo kwita ku buzima. Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko bakoresha amasohoro mu kwita ku ruhu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *