Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare 2026, umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yasuye u Burundi ku nshuro ye ya mbere mu ruzinduko rw’akazi rw’abashoramari bo muri Nigeria rwari ruyobowe Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida.

Bakimara kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, abagize itsinda ry’ubukungu ryo mu rwego rwo hejuru muri Afurika, bayobowe na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, baherekejwe na Aliko Dangote, Umuyobozi Mukuru wa Dangote Group, bakomereje ku ngoro y’umukuru w’igihugu (Ntare Rushatsi House) bakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Burundi.

Bivugwa ko Perezida Ndayishimiye, Dangote na Obasanjo bakoze inama mu muhezo kugira ngo barangize ingingo z’ingenzi baganiriye mbere yo guhana impano.

Ntabwo baraye mu Burundi
Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro byimbitse n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Gen. Ndayishimiye, abashyitsi bayobowe na Olusegun Obasanjo na Aliko Dangote, bavuye ku butaka bw’u Burundi kuri uwo munsi, kuwa Gatandatu kubera gahunda nyinshi.




