Umuhungu wa Dr Magufuli yavuze ko nyina akirwaye

Umuhungu wa nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Joseph Magufuli, yavuze ko kuva se yapfa, nyina akirwaye.

Joseph Magufuli yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’amadini n’amatorero bateraniye i Dodoma kuri uyu wa 18 Mata 2021, mu rwego rwo kwibuka Dr Magufuli no gusengera abayobozi bashya baragijwe iki gihugu.

Uyu musore yavuze ko nyina, Janeth Magufuli yagombaga kwitabira iyi gahunda ndetse akaba yagombaga kuvuga ijambo nk’uwasigaye ahagarariye umuryango nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Joseph Magufuli ni we wafashe iri jambo mu mwanya wa nyina, avuga ko atabashije kwitabira bitewe n’uko kuva Dr Magufuli yapfa, yagize ihungabana.

Uyu musore yabanje gushimira Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan witabiriye iki gikorwa wabaye hafi umuryango wabo kuva mu bihe bibagoye ubwo bari bamaze kubura umubyeyi wabo, ashimira abayobozi b’amadini n’amatorero.

Nyuma yasobanuye ko ari we uhagarariye umuryango muri iki gikorwa, bitewe n’uko nyina akirwaye. Ati: “Naje mpagarariye umuryango. Mama ntabwo yashoboye kuza bitewe n’uko afite ikibazo gito cy’ubuzima. Yarahungabanye nyuma y’urupfu rwa Papa, bityo akomeje gufata imiti ariko arabashimira cyane, akunda Abatanzaniya bose, abayobozi b’amadini, mwaradufashije cyane muri ibi bihe bikomeye.”

Dr Magufuli yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 17 Werurwe 2021. Yari amaze imyaka itanu irengaho amezi make ayoboye Tanzania.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *