Umuhumuza-Gisele-Umuyobozi-Mukuru-wa-WASAC-Utility-yavuze-WASAC-ikomeje-ingamba-zo-kugira-ngo-abaturage-bagezweho-amazi-meza-1

Umuhuza wayoboye WASAC yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo afungirwa muri gereza by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Ni mu rubanza umuhuza na Murekezi Dominique baregwamo ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko.

Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku bikubiye mu nyandiko z’ubushinjacyaha, Umuhumuza na Murekezi bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bagomba gukurikiranwa bafunze; ndetse no kugira ngo batabangamira iperereza ry’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bushinja Umuhumuza na mugenzi we gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite no gufata ibyemezo bishingiye ku nyungu bwite.

Bumurega kandi ubucuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakozwe irengayobora mu myanya 28, aho abantu 45 bahawe akazi binyuranyije n’amabwiriza agenga imicungire y’abakozi muri WASAC, cyane cyane ayashyizweho mu 2018.

Harimo n’urugero rw’abanyeshuri 22 barangije muri INES Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda bahawe akazi batabanje gukora ibizamini bisabwa.

Amakuru avuga ko ibyaha Umuhumuza akurikiranyweho birimo ibifitanye isano ya bugufi n’ibyo Prof. Omar Munyaneza na we wahoze ayobora WASAC n’abandi bafunzwe mu ntangiriro za Kanama bakurikiranyweho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *