Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera, Pasiteri Paula White, agiye kugirira uruzinduko mu bihugu bine byo mu karere k’ibiyaga bigari, birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, ni bwo uriya muvugabutumwakazi wahawe inshingano zo kugira Perezida Donald Trump inama mu bijyanye n’ukwemera muri Gashyantare uyu mwaka azagirira uruzinduko mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni uruzinduko byitezwe ko ashobora gukoresha nk’amahirwe yo gushimangira uruhare rwa Washington mu rugendo ruganisha ku mahoro hagati ya Kigali na Kinshasa.
Muri uru ruzinduko, Paula White azaba aherekejwe n’abarimo Musenyeri Nicholas Duncan-Williams ukomoka muri Ghana, ndetse n’umugore we Rosa Whitaker Duncan-Williams. Nicolas Duncan-Williams asanzwe ari umuyobozi w’itorero Action Chapel International riri mu yafite abayoboke benshi muri Afurika y’Iburengerazuba, mu gihe umugore we yabaye umudipolomate mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bill Clinton na George W. Bush bayoboye Amerika.
Biteganyijwe ko hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Ugushyingo ari bwo Paula White azatangira uruzinduko rwe muri Afurika azatangirira muri Gabon.
Iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati azakivamo aza mu Rwanda, ahave yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo kusoreza urugendo rwe muri Uganda.
Byitezwe ko buri gihugu azakimaramo iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu akora ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza mu makoraniro azitabirwa n’abantu benshi.
Byitezwe kandi ko White azanahura n’abakuru b’ibihugu azazamo, by’umwihariko Félix Tshisekedi wa RDC uzwiho kuba umuntu w’umunyedini cyane kandi wegereye cyane amatorero ya Pentekote.
Uyu mugore n’ubwo asanzwe azwi cyane kubera inyigisho atanga kuri televiziyo no gusaba inkunga mu bayoboke be, byitezwe ko ashobora guha uru rugendo rwe isura ya dipolomasi, abinyujije mu kugaruka ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko amakuru avuga ko yanamaze kubihererwa uburenganzira na Maison Blanche.
Umujyanama wa Trump mu by’ukwemera agiye kugenderera u Rwanda na RDC, mu gihe hashize amezi menshi Washington iri guhuriza mu biganiro Kigali na Kinshasa. Ni ibiganiro byatumye ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena, ndetse impande zombi zikomeje kuganira mu rwego rwo gushaka uko zashyira burundu iherezo ku bibazo zifitanye.




