Mu gihe hari hamenyerewe imodoka zitwara zigatunganya ibishingwe ubu noneho mu mujyi wa Kigali hagaragaye imodoka zigezweho zikubura imihanda ikanayikoropa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kongera isuku no gufata neza imihanda y’Umujyi.
Kugeza ubu ikitwa amashashi n’indi myanda itandukanye mu mihanda ya Kigali yabaye amateka, aho iyo ukandagiye mu mujyi wa Kigari usanga ari Umujyi usukuye kandi utekanye biturutse kuri Politiki ihamye ya Leta no guhindura imyumvire y’ abaturage ku kamaro k’isuku.
Iyi modoka ikubura, ikanakusanya imyanda yarangiza ikayishyira ahabugenewe, ikora mu masaha y’ ijoro abantu n’ ibinyabiziga bitangiye kugabanyuka mu muhanda byose igakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho iyi modoka yifitemo.
Abantu benshi bibajije niba iyi modoka ikubura ikanakoropa Umuhdna yaba igiye gusimbura abakozi bakoraga aka kazi kaburimunsi, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahamikje ko itaje gusimbura abari basanzwe bakora isuku ahubwo ko yaje kubafasha no kubunganira mu kazi kabo.
Ntirenganya Emma Claudine kandi yavuze ko biteganijwe kongera umubare w’izi modoka kuburyo zizaba ziri ahantu hatandukanye mu mujyiu wa Kigali mu rwego rwo gutunganya no gukora isuku mu mihanda ya Kburimbo mu mujyi wa Kigali.
Iyi modoka yatangiye gukoreshwa n’Umujyi wa Kigali mu bikorwa byibanda ku isuku yo mu mihanda, biteganyijwe ko izajya itangira gukora isuku saa saba z’ijoro kujyeza saa kumi n’igice za mu gitondo, igihe haba hatari urujya n’uruza rwinshi rw’imodoka n’abantu.
Mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, akaba aribwo Umujyi wa Kigali watangiye gukoresha izi modoka zigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya Kaburimbo.




