Umukambwe w’imyaka 86 y’amavuko, utuye mu murenge wa Ntongwe ho mu karere ka Ruhango yavuze ku byiza akesha Perezida Kagame amarira aragwa.
Hari mu gikorwa cy’abadepite, ubwo bari bagiye kumva ibitekerezo by’abaturage mu murenge wa Ntongwe bijyanye n’ivugururwa ry’itegekonshinga mu ngingo yayo y’101 ngo Perezida Kagame abe yakongera guhabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza ku bw’ubusabe bw’ abanyarwanda bakimufitiye ikizere.

Umusaza Vianney Kabagema ubwo yahabwaga ijambo, yasobanuye uburyo ubuzima bwe bwahindutse bukaba bwiza kubera gahunda zagiye zishyirwaho na Perezida Kagame zigamije kuvana abanyarwanda mu bukene.
Uyu musaza akaba yaratunguye benshi ubwo yafataga ijambo akarira nk’umwana avuga ibigwi Perezida Kagame.
Ati: “Ingoma nariye muri iki gihugu ni nyinshi, ariko nta muyobozi nigeze mbona nka Kagame, ubwo nagarukaga iwanjye mvuye mu buhungiro nta nka narinkigira, ariko Perezida Kagame yarayimpaye, ubu nanjye nywa amata nk’abandi banyarwanda bose…”. ibi abitangaza amarira yashokaga ku matama.
Vianney Kabagema yari yarahungiye muri RD Congo, akaba yaravuye mu Rwanda ubwo ikibazo cy’amoko cyari gikaze, aza guhunguka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu musaza aho agarukiye mu rwamubyaye, avuga ko ku myaka ye agezemo, ngo ibyo abona yagezeho ku bwa Perezida Kagame ngo ntibisanzwe ari naho ahera anasaba ko iyo ngingo yahindurwa bakongera bakamutora.
Abadepite bakomeje igikorwa cyo kuzenguruka igihugu bumva ibitekerezo by’abaturage, ku byifuzo byabo (abaturage) byo kuba hahindurwa ingingo y’101 yo mu Itegekonshinga nyuma y’ubusabe bw’abatagira ingano bifuza ko Perezida yakomeza kuyobora nyuma y’ibikorwa by’intashyikirwa bavuga yabagejejeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse@Bwiza.com



