Uwamwezi Nadège, uzwi cyane nka Nana muri filime Citymaid, yahishuye ko yakomeje guhangana n’indwara y’agahinda gakabije (depression) ubwo yageraga mu Bubiligi mu mwaka wa 2021, ajyanywe no kubana n’umugabo we.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nana yavuze ko kwimukira mu gihugu gishya byamugoye cyane cyane cyane kuba yarasize inshuti, abavandimwe n’umuryango we mu Rwanda.
Ati: “Namaze nk’umwaka ndira kubera agahinda gakabije, ubwo nagiye nasize byose, inshuti, umuryango, n’ubuzima nari nsanganywe. Uba uhinduye ubuzima 100%, n’ubu hari ubwo numva ngifite ako gahinda nubwo nagerageje kukakira.”
Yavuze kandi ko imihindagurikire y’ikirere, imirire n’imibereho mishya byamugoye cyane:
“Kumenyera ubukonje byarangoye cyane, sinongera kubona izuba nk’uko byari mu Rwanda. Ibiryo byo byari bisanzwe ariko kumva ndi kure y’iwacu byari ikibazo gikomeye.”
Nana avuga ko nubwo atuye mu Bubiligi, atarigeze atekereza kureka sinema, ahubwo ari mu biganiro na Zacu Entertainment kugira ngo azongere gukina mu yindi filime vuba.
Ati: “Ntabwo nshobora kureka sinema. Nubwo ubuzima bwo mu Burayi butorohereza gukina, ndacyabikunda kandi mfite gahunda yo kugaruka mu byo nakoraga.”
Ku bijyanye n’ahazaza, Nana yavuze ko yifuza gutaha mu Rwanda burundu mu gihe kitarenze imyaka itanu:
“Mba mu Bubiligi ariko umutima wanjye uri mu Rwanda. Nta myaka itanu nshaka kumara ntaratashye.”
Uyu mukinnyi wa filime aherutse no gusezerana imbere y’amategeko n’umugabo we wo mu Bubiligi, aho bombi batuye muri iki gihe.







One Response
Nana twaramukundaga cyane,kdi turamwumva nta Heza nk’iwanyu gusa kugaruka utaye umugabo n’uwo uzaba warabyaye byo n’ukubyitondera mukobwa mwiza.