Gasogi-United-was-supposed-to-feature-Kiyovu-Sports-on-Saturday-3rd-Feb-1

Umukinnyi wa Gasogi United yatahanye indaya ebyiri zitaha zijya kwivuza

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yagarutse ku kintu cyigeze kuba hagati y’umukinnyi w’iyi kipe n’abakobwa babiri mu mwaka wa 2022, ubwo Gasogi yari itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1.

KNC yavuze ko uwo mukinnyi yari yatahanye abakobwa babiri kubera amafaranga yari yahawe n’ikipe n’abafana. Nyuma yo kubaha ayo bumvikanye mbere, ngo yasohotse agiye kugura ibikoresho asiga amadorari $200 yahawe n’umufana. Agarutse ngo ntiyayasanga, atangira gushinja abo bakobwa ko bayibye, bitera intugunda kugeza ubwo yabakubise barakomereka.

Nyiri inzu yakodeshaga yahise abimenyesha KNC, maze ahamagara umutoza Mbarushimana Shabani. Uyu na we yahise yitabaza Polisi, iraza ifata uwo mukinnyi ndetse n’abo bakobwa bajya kwivuza.

KNC yavuze ko yahise afata icyemezo cyo kumwirukana kugira ngo adateza ikipe ibibazo, nubwo yari umukinnyi ufite ubuhanga.

Yagize ati: “Mu gitondo namuhamagaye, mubwira ko dutandukana. Sinashakaga ibintu birebire ngo bigere no ku ikipe.”

Perezida wa Gasogi yanagiriye inama abakora akazi ko kwicuruza n’abandi bose gukoresha Polisi igihe bagize amakimbirane akomeye, kuko bitaba byiza guhangana byonyine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *