Umukobwa w’umuraperi AKA yasutse amarira mu muhango wo kwibuka se

Umukobwa w’umuraperi Kiernan Jarryd Forbes wamampaye nka ‘AKA’ yasutse amarira mu muhango wo kwibuka se witabye Imana arashwe n’abagizi ba nabi ubwo yari yagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Umuhango wo kwibuka uyu umuraperi wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare ubera muri Sandton Convention Centre i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Wari witabiriwe n’umuryango w’uyu muraperi wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz, inshuti ze, abahanzi bagenzi be, abanyapolitiki, abanyamakuru ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye.

Ubwo hibukwaga ibikorwa byaranze uyu muraperi, umukobwa we w’imyaka irindwi, Kairo Owethu Forbes yaraturitse ararira, biba ngombwa ko ahumurizwa n’umwe mu bagize umuryango we na nyina, DJ Zinhle.

AKA yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize arasiwe i Durban, muri Afurika, akaba arashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *