Umukobwa wa Trump aritegura gushyira ku karubanda imibanire ye na mukase

Mu gihe manda ya nyuma ya se irimo kugera ku musozo, umukobwa wa Perezida Trump witwa Ivanka Trump (iburyo ku ifoto) yaba arimo gutegura igitabo azashyiriramo ku karubanda byose ku mubano we na mukase, Melanie Trump.

Byose bizajya ku mugaragaro. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six, Ivanka Trump arimo gukora ku gitabo gishya, aho itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko bisa nk’aho umukobwa wa Trump hari inyandiko nyinshi yanditse mu gihe yabaga muri White House, ashobora kuzaheraho yandika igitabo cye cya gatatu. Usibye ku buzima bwe nk’umujyanama wa se, Ivanka ngo ashobora no kuzagaruka ku mubano we na mukase, Melanie, ngo bashobora kuba amaherezo babanye neza.

“Arashaka gushyira ibintu mu mucyo ku rutonde rurerure rw’ibibazo” nk’uko bitangazwa na Page Six” . Ngo Ivanka Trump arashaka gucecekesha ibihuha bihora bivugwa ko yashyizwe ku ruhande na se “ndetse no ku bivugwa ko afitanye amakimbirane na Melania. “Byongeye kandi, umukobwa wa Donald Trump azagaruka ku “bintu by’ingenzi yakoze ku bibazo by’abagore, ikiruhuko cy’umuryango n’ibindi.”

Ejo hazaza muri politiki

Niba Ivanka Trump yaregerewe kugira ngo yandike igitabo kivuga ku myaka yamaze muri White House, umujyanama wa Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kuzatera ikirenge mu cya se kandi agakomeza umwuga muri politiki.

Biravugwa ko umukobwa wa Donald Trump ateganya gutura muri Floride, aho aziyerekanira. Ivanka Trump ngo akaba yaraguze n’umugabo we, Jared Kushner, isambu yaguzwe amadolari arenga miliyoni 30 ku kirwa cya Indian Creek, mu kigobe cya Miami.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *