Umugabo ufite sitasiyo ya lisansi mu majyaruguru ya Namibia, ushinjwa gukubita abakozi be, yihagaritse ku kazi mu gihe cy’iminsi 14 hamwe n’abakozi bavugwa muri iki kibazo kugira ngo hakorwe iperereza .
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Namibia bibitangaza, ngo muri iki cyumweru gishize, Micke du Preez yatangaje ko yihagaritse ku kazi binyuze ku mwunganizi we nyuma y’amashusho yamugaragaje akubita abakozi be.
Radio na televiziyo bya Namibia (NBC) byatangaje ko Du Preez n’abakozi be basohotse mu rwego rwo kwiregura ku mashusho yerekanaga abakozi bakubitwa.

Umukoresha n’umukozi bavuze ko gukubitwa byari mu mukino bakina ku kazi, wavanyweho.
Ku wa kabiri, umukozi umwe, Willem Duran, yeguye ku mirimo ye, avuga ko yashakaga kuvugisha ukuri ku byabaye.
Yabwiye ikinyamakuru The Namibian ko basezeranijwe amadorari 270 yo kubeshya ku mukino wo gukubita.

Kuwa Gatatu, Minisitiri w’umurimo, inganda no guhanga imirimo, Utoni Nujoma, yategetse itsinda ry’abagenzuzi b’umurimo gukora iperereza kuri iki kibazo.
Umwunganizi we, Richard Metcalfe, yatangarije ikinyamakuru The Namibian ko Du Preez yihagaritse by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza nta nkomyi.
Ikinyamakuru Daily Daily cyagize kiti: “Kugira ngo iperereza ridatinda, Du Preez yihagaritse by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo umujyanama w’umurimo abone ukuntu azatanga icyifuzo gikwiye.”
Abakozi babigizemo uruhare bari kubona umushahara wabo wose muri iki gihe.
Metcalfe yavuze ko Du Preez yamaganye ibikorwa bye ndetse n’uruhare yagize mu “mukino wo gukubita”, asaba imbabazi.




