Masai Kenya The Sleepy Backpacker_crop1200x697

Umumasayi wo muri Kenya yiciwe muri DRC azira gusa n’Abatutsi

Umugabo wo mu bwoko bw’abamasayi ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wacururizaga mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe urwagashyinyaguro n’abenegihugu ba Congo bamuziza gusa n’Abatutsi.

Yiciwe mu burasirazuba bwa RDC ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025 aho yacururizaga inkweto zirimo amasandale, imikandala n’ibindi, akaba ari Umunya-kenya wo mu bwoko bw’Abamasai.

Amashusho yagiye hanze amugaragaza bamurambitse hasi mbere yo kumuhambira amaguru n’amaboko, ubundi bamutwikiraho amapine kugeza ahindutse umuyonga.

Wabonaga iruhande rwaho yatwikirwaga, hazengurutswe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, abagabo bakuru barimo n’abagore, bamwe muri bo barimo kwiyamirira bavuga ko bishe intasi ya M23 y’Umututsi.

Amashusho yafashwe yari aherekejwe n’amajwi agia ati: “Twishe Umututsi, uwo ni intasi ya M23.” Agace yiciwemo ni agaherereye i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere, birimo ubwicanyi n’ibindi, biri mu byakunze kurangwa muri iki gihugu, aho bivugwa ko byahereye kera kose, ariko bigeze muri iyi myaka yavuba bifata indi ntera.

Benshi mu Batutsi bo muri iki gihugu bishwe muri ubwo buryo, hari abiciwe i  Goma mbere y’uko AFC/M23/MRDP ihafata, i Kindu, Fizi, Walungu, Salamabila n’ahandi nkaza Kamituga abandi barafungwa kugeza nanubu bagifunzwe bazira kuba intasi n’ibyitso bya M23.

Gusa, uko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho igenda yagura ibirindiro byayo, Abatutsi bagenda babona umutekano, ahanini nko mu bice bimaze kwigarurirwa  n’uyu mutwe birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi birimo umujyi wa Minembwe na Kamanyola.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *