Umupolisi wari mu kazi mu karere ka Kayonza, mu ijoro ryo kuri Noheli yagonzwe n’umumotari birangira atakaje ubuzima.
Byabereye mu muhanda w’igitaka wa Buhabwa, uherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahagana saa saba z’ijoro.
Umuryango wa nyakwigendera PC Habugusenga John, uvuga ko we na mugenzi we bari mu kazi ko kubungabunga umutekano, umumotari wari uhetse umugenzi aturuka inyuma aramugonga ahita yitura hasi.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko “abatabaye bahise bamujyana kwa muganga, basanga yaviriye imbere kuko urubavu n’umusaya byari byangiritse bikomeye.”
Uyu yunzemo ko mu makuru bahawe yemeza ko umumotari n’uwo yari ahetse bombi bari basinze, ndetse ko na motari yakomeretse akaba arwariye kwa muganga.
PC Habagusenga nyuma yaje kujyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayçal agihumeka ariko arembye, ejo ku wa Gatanu birangira ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba SP Hamdoun Twizeyimana avuga ko nta makuru arambuye y’urupfu rw’uyu mu Polisi afite, usibye kumenya ko yakoze impanuka.
PC Habagusenga John yari afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari mu mubare w’urubyiruko 1,900 ruherutswe kwinjizwa muri Polisi y’igihugu mu minsi mikeya ishize.
Uyu mupolisi yagonzwe nyuma ya mugenzi we wo mu Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda na we uheruka kugongwa n’uwitwa DJ Toxy ari mu kazi bikarangira yitabye Imana.





One Response
nyamara mucunguze neza.