65a59a260cbfa1c774ec6f91_Kagame-Ndayishimiye

Umunsi Ndayishimiye yerura ko nta mubano yifuza kugirana n’u Rwanda 

Mu myaka ibiri ishize Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yagezaga ijambo risoza umwaka wa 2023 ku Burundi, yashinje u Rwanda kugira uruhare mu gitero u Burundi buvuga ko umutwe wa RED-Tabara wagabye mu Gatumba, biba n’intandaro yatumye bufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza ibihugu byombi.

Gufunga iyi mipaka byakurikiwe n’amagambo asa n’agamije gushotora u Rwanda Ndayishimiye yagiye avuga, kugeza muri Mutarama 2024 ubwo yeruriraga i Kinshasa ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC wo guhigika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuva muri 2015 u Burundi bufitanye ibibazo n’u Rwanda bushinja gushyigikira abarimo abasirikare bakuru bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, ndetse ntibuhwema kuvuga ko u Rwanda ari rwo rubacumbikiye.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuzamba muri 2023, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yoherezaga muri Congo Kinshasa ingabo ze mu rwego rwo gufasha FARDC mu ntambara yari imaze imyaka ibiri irwanamo n’umutwe wa AFC/M23 u Rwanda rushinjwa guha ubufasha.

Ndayishimiye wabonaga iyi ntambara nk’amahirwe yo gushyira mu bikorwa wa mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, yarushijeho kurwijundika nyuma y’uko ingabo ze na FARDC bari batangiye gutsindwa umusubirizo n’inyeshyamba ziyobowe na Gen. Sultani Makenga.

Nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zari zimaze gutsindirwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bikarangira imirwano yerekeje muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko hafi y’imipaka ya Congo Kinshasa n’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yatangiye gukora icengezamatwara ry’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara ku gihugu cye.

Mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda nta nshuro n’imwe bwigeze butangaza uwo mugambi, kuri ubu u Burundi biciye muri Perezida wabwo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Édouard Bizimana bumaze igihe bukangisha u Rwanda ko ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara, mu gihe rwaba rukomeje gushotora uriya muturanyi warwo.

Ndayishimiye akigera ku butegetsi yeruye ko atifuza kugenderana n’u Rwanda!

Perezida Evariste Ndayishimiye n’abategetsi ba hafi ye bakomeje kwikoma u Rwanda, mu gihe ubwo yageraga ku butegetsi yeruye ko nta migenderanire igihugu cye giteze kugirana n’u Rwanda.

Ku wa 6 Kanama 2020 ubwo Ndayishimiye yari yasuye abaturage bo muri Komine Busoni mu yahoze ari intara ya Kirundo, yeruye ko igihugu cye cyiteguye kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga, gusa kikaba kitazigera na rimwe kiwugirana n’u Rwanda yise igihugu cy’indyarya kandi cyiyorobeka.

Yagize ati: “Turashaka ko ibyo bihugu twagirana imigenderanire myiza, ntitwifuza kugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kigomba kuvuga ko kigomba gukundana n’u Burundi nyamara cyiyorobeka, cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turikandagiremo.”

Ndayishimiye kandi icyo gihe yashinje u Rwanda gufata bugwate impunzi z’Abarundi zari zararuhungiyemo, mu rwego rwo guhishura abasize bakoze amarorerwa mu Burundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *