G82a2QzXQAA5inw

Umunsi nzaba ndi ku rugamba nta muntu uzemererwa guhunga – Gen. Kapend

Umuyobozi w’Akarere ka 22 ka Gisirikare k’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Eddy Kapend, yatangaje ko yazamuye urwego rwo kuba maso ku mitwe ye yose yo mu ntara za Haut-Katanga, Lualaba, Tanganyika, na Haut-Lomami, mu rwego rwo guhangana n’ibitero bishoboka by’inyeshyamba za AFC / M23, ashimangira ko igihe azaba ari ku rugamba nta musirikare uzemererwa guhunga. Ni nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 ziherutse kugaragara muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, Umujyi uhana imbibi na Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

Mu karasisi gahuriweho na FARDC n’abapolisi kabaye ku wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, Gen. Eddy Kapend yerekanye bwa mbere ishusho ihumuriza y’umutekano mu 2025 mu karere ka 22 ka gisirikare ayobora. Yavuze ko ituze ryagaragaye atari impanuka, ahubwo ko ari ingaruka z’ubwitange bwa buri munsi bw’abagabo n’abagore bambaye impuzankano imwe.

Yatangarije 7SUR7.CD ati: “Niba aho dushinzwe hose hatuje mu 2025, bivuze ko hari abagabo n’abagore mu gipolisi n’igisirikare bakoze ibishoboka byose kugira ngo barinde abaturage n’imbibi zacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka 22 ka Gisirikare yongeye kwibutsa inshingano z’ibanze za FARDC na Polisi y’Igihugu cya Congo, kandi akangurira imitwe yose kuba maso.

Gen. Eddy Kapend yabishimangiye agira ati: “Aya yari amahirwe kuri njye yo kwibutsa inshingano zacu no gukangurira imitwe yose, abasirikare, n’abapolisi kuba maso kugira ngo bitegure guhangana n’ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose, aho bwaturuka hose.”

Mu ijambo rye, yakomoje kandi ku gitekerezo cyo kwitanga byimazeyo mu gukorera igihugu kandi aburira abashobora kugerageza guhunga. Yashimangiye ko intego y’ingabo ari ukurinda igihugu, ari cyo nyina ndetse na se, ari we Umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi Tshilombo, Umugaba w’Ikirenga wa FARDC.

Yagize ati: “Twese twiyemeje gutanga ubuzima bwacu kugira ngo igihugu kibeho. Umunsi nzaba ndi ku rugamba, nta muntu uzagira uburenganzira bwo guhunga. Umuntu wese uhunga ntabwo ari uwa Repubulika, ntabwo ari uw’ibendera, si uw’amahoro cyangwa umutekano. Ni umugambanyi, kandi igihugu nticyihanganira cyangwa ngo kibabarire ubugambanyi.”

Iyi nkuru yibutsa ko Gen.  Eddy Kapend (wafunzwe igihe kirekire ashinjwa kugira uruhare mu yicwa rya Laurent Kabila) yanagejeje ubutumwa ku baturage ba Congo, abasaba guha agaciro ubuzima no gufatanya n’ingabo, mbere yo kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire, agaragaza ko yizeye ejo hazaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *