Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko mu myaka irenga 30 ishize yigeze kumara umunsi umwe afungiwe i Paris mu Bufaransa, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu.
Byabaye muri Mutarama mu 1992, nyuma y’umwaka urenga ingabo zari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.
Mbere yaho gato u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida François Mitterand wari inshuti ikomeye wa Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda, bwahatiye Leta y’u Rwanda kujya mu mishyikirano na FPR Inkotanyi, bijyanye no kuba Muri Mutarama mu 1991 RPA yari yagabye igitero mu Ruhengeri ikarekura imfungwa zose zari zifungiye muri gereza yaho.
Igitutu cy’u Bufaransa kandi ni na cyo cyatumye Habyarimana ava ku izima, yemera Politiki y’amashyaka menshi mu gihugu.
Nyuma yo kujya mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Habyarimana, amasezerano y’ibanze yasinywe muri Werurwe mu 1991, gusa inyeshyamba za RPA birangira zikomeje imirwano; ibitarakiriwe neza kwa Mitterand wakomeje kuzumvisha ko nta mpamvu yo gukomeza kurwana.
Nyuma ni na bwo itsinda ry’intumwa za FPR zari ziyobowe na Kagame zagiye mu Bufaransa, ku butumire bwa Jean Christophe Mitterand wari umuhungu wa Perezida François Mitterand akanaba umujyanama we, na Paul Dijoud wari ushinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.
Ingingo zagombaga kuganirwaho zirimo intambara yari imaze umwaka urenga, uko imirwano yagombaga guhagarara ndetse n’impamvu u Bufaransa bwari bwarohereje mu Rwanda ingabo zo gufasha ku rugamba iza Habyarimana mu cyiswe ‘Operation Noroît’.
Perezida Paul Kagame mu nkuru yahaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, François Soudan yasohotse mu gitabo cyiswe ‘Conversations with the President of Rwanda’ cyasohotse muri 2015, yavuze ko atazigera yibagirwa na rimwe umunsi ahura na Dijoud.
Ati: “Sinzigera na rimwe nibagirwa umuhuro wanjye na Paul Dijoud i Paris muri Mutarama mu 1992. Uwo mugabo rwose yambwiye ibintu bibiri. Bwa mbere yambwiye guhagarika imirwano kugira ngo Habyarimana ashobore gufata icyemezo cy’uko agomba kutwitaho ndetse n’icyo yahara ku bw’impamvu yacu. Bwa kabiri ahanini yatubwiye ibi bikurikira: Yagaragaje ko FPR twari indwanyi nziza, ariko ko nitudahagarika kurwana yemwe n’iyo twari gushobora gufata Kigali, tutari kuhasanga abantu bacu kubera ko bose bagombaga kuba bishwe.”
Ku bwa Perezida Kagame, ngo birashoboka ko Paul Dijoud yari abizi neza ko Jenoside yari iri hafi kuba.
Yakomeje avuga ko ubwo uriya mugabo yamubwiraga ayo magambo atari wenyine, kuko yari kumwe n’izindi ntumwa zirimo Tito Rutaremara, Inyumba Aloysia, Emmanuel Ndahiro, Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara. Dijoud na we ngo yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Paul Kagame avuga ko ubwo yasohokanaga n’uriya mugabo amuherekeje, yanamubwiye ko yiteze kuzamubona ayoboye igisirikare gishya cy’u Rwanda, undi amusubiza ko ibyo nibibaho azakora ibishoboka byose.
Kagame, Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba baje gufungwa…
Umukuru w’Igihugu yabwiye Soudan ko mu ijoro ryakurikiye inama yahuriyemo na Paul Dijoud ari bwo yatawe muri yombi abanje gufatirwaho imbunda, amara umunsi umwe afunzwe.
Yagize ati: “Yego, natawe muri yombi, mara umunsi umwe mu buroko. Mu ijoro ryakurikiye inama nko mu ma saa kumi z’igitondo, kuri Hilton Hotel i Paris aho nari ncumbitse, abarinzi ba hoteli n’abapolisi binjiye mu byumba byacu bakoresheje urufunguzo rufungura imiryango itandukanye (Master Key), bahita bacana amatara baranankangura. Bari bantunze imbunda bari gusakuza bati ‘byuka, byuka’.”
Perezida Kagame avuga ko Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba bari bamucungiye umutekano bari baryamye mu cyumba cyegeranye n’icye, abarebye asanga baryamishijwe ku butaka banambitswe amapingu.
Yunzemo ati: “Twahise dutwarwa mu modoka tujyanwa ahantu mu ibazwa, ariko sinzi ngo nihe. Nkubwije ukuri ko bwa mbere nkanguka nagize ngo ni agatsiko k’amabandi.”
Muri Gicurasi 2021 ubwo Umukuru w’Igihugu yari ayoboye inama yaguye ya Komite nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko we, Ndahiro na Byabagamba babajijwe icyabagenzaga mu Bufaransa n’ibindi byinshi.
Muri iryo bazwa kandi ngo bashyizweho ibyuma bireba niba umuntu abeshya, ariko we arahira ko aho kukimwambika bamwica bakagishyira ku murambo we.
Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zagiye ku gitutu cyo kubarekura nyuma y’uko Tito Rutaremara na bagenzi be bari batangiye kubashakisha, ndetse nyuma yo kurekurwa ngo bahise bava i Paris igitaraganya.
Perezida Kagame muri 2015 yavuze ko u Bufaransa butari bwakamusabye imbabazi ku byabaye.





One Response
Sha ntamwanditsi mufite pe, nukubura mugira naho iyi ntabwo ari inkuru yuzuye.