IMG_7814

Umuntu n’ihene 30 baguye mu mpanuka yabereye kuri ‘Dawe uri mu ijuru’

Umuntu umwe n’ihene zibarirwa muri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yabereye ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru, mu karere ka Karongi.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ihene zibarirwa muri 200, yakoreye impanuka mu mudugudu wa Rufumberi, akagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita.

Yari ijyanye ziriya hene mu isoko ry’amatungo rya Rugali riherereye mu karere ka Nyamasheke.

Amakuru y’iriya mpanuka yemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi wavuze ko uwari utwaye iyi modoka yananiwe gukata muri ririya korosi riri ahiswe kuri Dawe uri mu Ijuru agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga, imodoka igusha urubavu.

Yunzemo ati: “Muri iyi mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka byoroheje abantu babiri harimo n’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”

SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kuko impanuka ziri kuba muri iki gihe zikunze guturuka ku miyoborere mibi y’abashoferi, akabasaba ko bakwiye kujya baruhuka bagatwara ari uko bameze neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *