Umunya-Pakistan yishe umugandekazi nyuma yo gupimisha DNA agasanga umwana si uwe

Igipolisi cya Uganda gifashe umunya-Pakstan bivugwa ko yishe umugore we akamuhisha ibisigazwa bye mu kigega bashyiramo amazi.Nk’uko abapolisi babitangaza, Waeed Taheed, utuye mu Karere ka Mpigi, yatangaje ibura ry’umugore we Monica Nabukenya w’imyaka 25, ku ya 16 Nyakanga 2023 avuga ko atazi aho yaburiye.

Ni nyuma y’uko Taheed ngo yakekaga Nabukenya ubuhemu bwamuteye gufata umwana wabo w’amezi 6 akajya kumupimisha ibizamini by’amaraso( Acide Deoxyribonucleic Acide. (ADN).Icyo gihe ngo yaje yariye karungu nyuma yo gusanga ibizamini bigaragaza ko umwana Atari uwe.Agarutse mu rugo yatangiye guhangana n’umugore ahitamo kumwica we ajugunya umurambo we mu kigega cya septique mu kigo cyabo.

Mu gihe cyo kubazwa, abapolisi basabye ukekwaho kubajyana iwe,bagezeyo, bakubiswe n’umunuko w’umubiri wangiritse. Taheed yemeye ko yishe uyu umugore we kubera ibisubizo bibi bya ADN “, nk’uko byatangajwe na polisi.

Bwana Richard Ddumba, umuyobozi w’Umudugudu wa Kalagala na Njyanama y’Umujyi wa Kayabwe, yavuze ko abo bashakanye babayeho mu buzima bw’ibanga kugeza mu minsi ishize ubwo yabonaga amakuru ko batemeranijwe ku mwana wabo.

Ati: “Icyo nzi ni uko bashakanye bakabyarana umwana umwe gusa kandi igihe umugabo yakiraga ibihuha bivuga ko umwana ari uwundi mugabo, yajyanye umwana kumupimisha ikizamini cya ADN cyerekana ko atari se nyawe”.

Uyu mugabo ngo yahise asaba gatanya ariko urukiko rutinda kumusubiza.Ati”Igihe yarimo ahatira gushaka ubutane binyuze mu rukiko, natangajwe no kumenya ko yaba yarishe umugore.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *