Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul,kuri ubu ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere bivugwa ko yahohotewe na bagenzi be bafunganye.
Aya makuru BWIZA yayamenye avuye mu kiganiro “Zinduka” avuga ko uyu Nkundineza Jean Paul yakubiswe ndetse akanakomeretswa, byari binamuviriyemo kwangirika ijisho na bagenzi be bafunganywe ariko bikavugwa ko ibi byakozwe n’abagabo bane bari bahawe ikiraka.
Bivugwa ko ikiraka bagihawe ngo n’uwagiranye ibibazo n’umunyamakuru Theo wa Ukwezi Tv[Aha abanyamakuru ba Radiotv10 birinze gukoma rutenderi], ariko ibizwi neza ni uko uwagiranye ibibazo na Theo Ukwezi yitwa Nzizera Aimable nawe kuri ubu akaba afungiye mu Igororero rya Nyarugenge.
Abakubise Nkundineza Jean Paul, Igororero ryahise ribaha ibihano bigeretse kubyo bafite babafungira muri Kasho kuko ibyo bakoze nta rwego na rumwe rwabibasabye.
Nkundineza Jean Paul, bivugwa ko uyu Nzizera Aimable amuziza ko hari amakuru menshi afite ku bijyanye n’amahugu n’amanyanga avugwa mu masambu yavuzwemo uyu Nzizera Aimable.
Nkundineza kandi amakuru agera kuri BWIZA ni uko ibi byose yakorewe yamaze kubitangamo ikirego kugirango azahabwe ubutabera.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ntibyadukundira. Ubwo bizakunda tuzabagezaho ibyo bazadutangariza kuri aya makuru.




