Umunyamakuru Kayiranga Melchiore uzwi nka ‘Mecky’, yasohoye indirimbo yise ‘Garuka’ yuje impanuro ku bakundana yasubukuriyeho umuziki yari amaze imyaka itatu yarahagaritse.
Indirimbo ‘Garuka’ nshya ya Mecky yakozwe na Producer Aaron Tunga mu buryo bw’amajwi, mu gihe hagitegerejwe amashusho yayo agomba kujya hanze mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Ni ndirimbo Mecky yanditse muri 2013, ayijyana muri studio mu mwaka ushize wa 2020 mbere yo kuyishyira hanze Tariki ya 26 Mata 2021.
Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya karahanyuze, umuhanzi Kayiranga yumvikana asaba umugore we kugaruka mu rugo kuko ntagikwiye kubatanya ngo bibagirwe urukundo rwabo rwa kera.
Ati: “Kuki wanyanze nyabusa nkigukunda, kuki wigendeye ukansiga njyenyine? Garuka mukunzi, ngwino garuka. Ngwino mukunzi, ngwino twibanire, garuka mukunzi tubyirengagize twibere mu mahoro…”
Mecky aganira na BWIZA, yavuze ko yaririmbye iriya ndirimbo ashushanya ubuzima abenshi mu bakundana babayeho muri iki gihe, uhereye mu bakundana n’abashinze ingo batandukana basa n’abapfuye ubusa.
Yavuze ko bijyanye n’agahinda abatabwa n’abakunzi babo bagira hari ubwo afatwa n’imbamutima mu gihe aririmba iriya ndirimbo.
Abajijwe impamvu iriya ndirimbo yatinze gusohoka ugereranyije n’igihe yandikiwe, yavuze ko hari indi mirimo yari amaze igihe ahugiyemo.
Mecky kandi yavuze ko indirimbo ‘Garuka’ ayitezeho impinduka mu muziki we no mu buzima bwa buri munsi bw’abakundana kuko yuje impanuro nyinshi.
Indirimbo ‘Garuka’ iri muri eshanu ku muzingo wa kabiri wa Mecky ataramurika, nyuma ya Album ye ya mbere yitwa ‘Humura’ iriho indirimbo 10.
Indirimbo za hafi uyu muririmbyi yaherukaga gushyira hanze ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka Humura’, ‘Biruhanya’, ‘Ni wowe’ ‘Nyakira’ ndetse na ‘Dusohoze ikivi’ yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yanakoranye n’abahanzi nka The Ben, Masamba, Aime Uwimana, Tonzi, Phiona Mbabazi, Didier Ntwali, Bahati Alphonse na Aron Nitunga.



