Umuyamakuru Ronnie Gwebawaya ukorera Lemigo Tv mu Isabukuru ye y’amavuko yashimye Imana yamurokoye ikamurindira mu nda ya Mama we kugeza avutse.
ku munsi wejo mu mujyi wa Kigali nibwo umunyamakuru Ronnie Gwebawaya yizihije isabuku ye y’amavuko aho yari yatumiye inshuti ze zinganjemo abo bakorana mu mwuga w’itangazamakuru,uyu munsi ukaba waranzwe no gushima Imana kuri Ronnie na bagenzi be.
abo bakorana kuri Lemigo Tv bashimye ubwitange n’urukundo biranga Ronnie ndetse bamusabira imigisha ku Imana
Abanyamakuru bakorana nawe mu kazi ka buri munsi bashimye uburyo ahanira impinduka nziza zaza muri Gospel yo mu Rwanda ndetse bamushimira uburyo adashyikira amafuti yarangwa muri iki gice cyo kwamamaza ubutumwa bwiza aho usanga yirinda ko hazamo igitotsi icyaricyo cyose cyatuma izina ry’Imana ritukwa.
mu ijambo rye Ronnie yabanje gushima Imana yatumye ageza ku imyaka 26 yagejeje yaboneyeho kandi gushima inshuti ze by’umwihako abanyamakuru bagenzi bakorana mu buzima bwa buri munsi.
mu ijambo rye yatanze ubuhamya bw’uko yavutse:
yavuze ko yavuye kure ati sinziko iyo hataba imana nari kuba kubaho, kuko ubwo Mama na Papa bigaga Mama yatwaye inda iwabo bibabera ikibazo gikomeye bigira inama yo gukuramo inda ndetse bajya kwa muganga barabikora muganga abaha imiti,bageze mu rugo bategereza ko yavamo biranga bagaruka kwa wa wundi wabahaye imiti ababwirako bitakunda ko nibabikora umwana na nyina bazapfa.
Nyuma umwana yaje kuvuka avuka ari Ronnie Gwebawaya ati:ubwo navaga kwishuri niga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri nibwo nabibwiwe na wamugore wahaye Mama imiti arambwira ati iyo ntagukiza wa gahungu ntiwaribubeho.
Nyuma yo kumva ibyo byose nukuntu yarokotse urupfu ataravuka, Ronnie ashima Imana kandi akunda ababyeyi be nubwo bigiriye inama yo kumwica ataravuka Imana igakinga akaboko kuri we akaba abona kuvuka kwe byari mu mugambi w’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kur i twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
Andi mafoto








