20231104_084220

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yarekuwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun yamaze gufungurwa nyuma y’uko habayeho ubuhuza hagati ye n’abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yashinjwaga.

Taikun, usanzwe ukorera Radio/TV 10, yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. Yari yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akekwaho kugirana amakimbirane n’abashinzwe umutekano mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, yashinjwaga ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibikoresho by’abandi ndetse no gukoresha amagambo akangisha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko umunyamakuru yarekuwe hakurikijwe inzira y’ubuhuza iteganywa n’amategeko. Yasobanuye ko ubuhuza bushobora gutangizwa n’Umugenzacyaha mu gihe bufasha kwishyura uwangirijwe, gukemura ingaruka z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwisubiraho, cyane cyane mu gihe icyaha kitahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu.

Dr Murangira kandi yavuze ko Ndahiro yagiriwe inama n’ubujyanama ku bijyanye n’imyitwarire ye, mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byasubira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *