Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain ukorera mu ntara y’Uburengarazuba amaze iminsi ine afungiwe mu kigo gifungirwamo by’agateganyo inzererezi cya Tongati Transit Center nyuma y’aho anenze abagize komite nyobozi y’akarere ka Karongi.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda News 24 gikorera muri iyi ntara avuga ko tariki ya 9 Nyakanga 2023 yagiranye ikiganiro n’uyu munyamakuru, Ngoboka anenga imyigire y’abayoboye Karongi, kandi arakeka ko ifungwa rye rifite aho rihurira na cyo.

Muri iki kiganiro, Ngoboka yumvikana asesengura ku makosa yakozwe n’ubuyobozi bwa Karongi yo kwirukana abakozi mu buryo butemewe n’amategeko, bararega baratsinda, bikaba ari byo byatumye gacibwa indishyi z’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 18. Yiyongeraga ku yandi yabanje yatumye gacibwa izindi milyoni zigera kuri 22.

Ngoboka icyo gihe yagize ati: “Iyo ugiye kureba, ukabona abayobozi nk’aba ngaba bafashe ibyemezo bitari fair, ukareba niveau d’etudes bafite, ugasanga ntabwo ibemerera kuba bakora ibyo bintu. Nkawe capacité intellectuelle ufite, nakubwira ngo wice umuntu ukajyayo?”

Ngoboka yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2023 ubwo yari mu kabari mu murenge wa Rubengera, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, hanyuma ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tongati.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango Ngoboka yari amaze igihe kinini aha amakuru, Hakuzwumuremyi Joseph, yatangaje ko amakuru yamenye ari uko ubwo uyu munyamakuru yatabwaga muri yombi, abamufashe bamusabye ibyangombwa bimwemerera gukora uyu mwuga, icyakoze arabibura, bamutwara batyo. Ati: “Baramubaza ngo ‘Uri umunyamakuru?’ Bati ‘Zana ibyangombwa byawe by’itangazamakuru’. Birangira gutyo bamufashe.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine yatangarije Primo Rwanda ko atazi impamvu yatumye Ngoboka afungirwa mu nzererezi. Ati: “Uko twabyumvise nyine, Ngoboka yafashwe muri opération y’inzererezi. Murabizi ko hajya haba imikwabu yo gufata abantu bari aho, bazerera, badafite ibyo bakora. Ubwo rero, ntabwo nzi rwose uko yageze muri izo nzererezi.”

Visi Meya Mukase usanzwe ari mu bayobozi bafite mu nshingano ikigo cy’inzererezi cya Tongati, yasobanuye ko atabonye umwanya wo gukurikirana ngo amenye icyatumye uyu munyamakuru afungirwa mu kigo cy’inzererezi, icyakoze ngo areba uburyo yakurikirana iki kibazo.

Ngoboka amaze imyaka igera ku 9 akorera itangazamakuru muri iyi ntara, by’umwihariko muri Karongi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi
    Nnese mubyukuri niba icyo kigo kijyamo inzererezi..cg abatagira icyo bakora…we yagezemo ate?ariko akarengane kazacika gate koko?

  2. Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi
    Ibi bigo byinzererzo mwo kabyara mwe mwabikuyeho koko ko harimo akarengane kenshi?
    Ahantu avicat atahera, abantu bafungwa nta rubanza?

  3. Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi
    Ariko namwe nti mukagire amarangamutima nibayarari mu kabari kandi nta n’ibyangombwa after muragirango akarengane karihe?

    1. Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi
      Ujya mu kabari wese arafungwa? Kutagira ibyangombwa bivuze iki? Hari umuntu utagira indangamuntu? Ushobora kuyigendana cg ukayibagirwa. Abantu batinya ukuri:inzererezi zirahari zirirwa ziba zajujubije abantu kutazifata ahubwo bigaragaza umwete muke no kutita ku kazi. Icyo nzi cyo nuko nabo bamufunze icyo kigo cy’inzererezi bazakisangamo. Iyi ntisakaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *