Umucuruzi w’Umunyarwanda, Cephas Nshimyumuremyi avuga ko hari ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliiyoni umunani yaranguye muri Uganda ariko bikaba byarahezeyo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka.
Nshimyumuremyi usanzwe atunganya ibicuruzwa byitwa ‘Uburanga’ yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko ibi bicuruzwa byaheze Uganda ari ibyo gupfunyikamo amavuta yo kwisiga ku mubiri, amasabune yo mu misatsi (Shampoo) n’ibindi.
Yagize ati “ Kuva imipaka ya Uganda yafungwa, ubucuruzi bwanjye bwarahungabanye. Ibyo gupfunyikamo nabiguraga muri Uganda bitewe n’uko byabaga bihendutse kandi n’igiciro cy’ubwikorezi kikaba kitari hejeuru cyane. Ubu tuvugana mfite ibicuruzwa byo gupfunyikamo bihwanye na Frw miliyoni umunani byaheza Kampala.”
Nshimyumuremyi avuga ko yagerageje kugurira ku masoko yo mu bindi bihugu ariko bikaba ingorabahizi.
Ati “ Twayobotse Tanzania na Kenya ariko ibiciro biri hejuru kubera ubwikorezi, imsoro myinshi, bityo n’ibicuruzwa byacu birahenda ku isoko. Byagusaba umunsi umwe kuvana ikintu Kampala, ariko Kenya na Tanzania ni icyumweru. Ni ikintu kitugoye twe nka kompanyi iba iragura ibikoresho bicye.”
Uyu mucuruzi akeka ko ibiri kuba mu bucuruzi bwe, bishobora gutuma abakiliya be bajya kugurira ahandi.
Avuga ko n’ubwo ibicuruzwa bisa n’ibye nka Movit na byo bitakiri ku isoko ryo mu Rwanda, ngo ntacyo yakora mu gihe na we atajya Uganda ngo avaneyo ibikoresho.
Hashize amezi agera ku munani hari ibibazo byo kwambuka imipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda. Abanyarwanda bagiriwe inama yo kuba baretse kujya muri Uganda ku bw’ibibazo bamwe muri bagenzi babo bahuriyeyo nabyo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuva ubwo abacuruzi b’Abanyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagiye bagaruka kenshi ku buryo iki kibazo cyazahaje ubucuruzi bwabo.



