Umunyarwanda Dr Mihigo yatsinzwe amatora y’umuyobozi wa OMS muri Afurika

Umunya-Tanzania, Dr Faustine Engelbert Ndugulile, ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama yatorewe kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango ryita ku buzima muri Afurika.

Ndugulile wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yatorewe i Brazzaville, aba umuntu wa mbere ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba wegukanye uriya mwanya.

Yatsinze abarimo Dr Mihigo Richard wari watanzweho umukandida n’u Rwanda. Abandi ni Dr Boureima Hama Sambo wari watanzwe na Niger cyo kimwe na Dr Ibrahima Soce Fall wari watanzwe na Senegal.

Dr Mihigo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yemeye ko yatsinzwe ariya matora, ashimira Perezida Paul Kagame wamushyigikiye.

Dr Mihigo kandi yashimiye mugenzi we wo muri Tanzania wegukanye uriya mwanya.

Dr Ndugulile biteganyijwe ko azashyikirizwa Inama y’Ubutegetsi ya OMS mu nama ya 156 izaba muri Mutarama 2025, ikabera Genève mu Busuwisi.

Nyuma yo kwemezwa burundu azajya mu mirimo ku wa 01 Gashyantare 2025, ayobore imyaka itanu iri imbere ariko anafite uburenganzira bwo kongera gutangwamo umukandida.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *