Umunyarwandakazi Princess Kamikazi yarasiwe i Kampala ahita apfa

Abantu babiri barimo Umunyarwandakazi, Princess Kamikazi barasiwe mu muhanda Kampala-Entebbe, bahita bapfa.

Princess Kamikazi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yarasanywe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Ntereho ahagana saa tanu z’ijoro zo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, ubwo bari bageze hafi y’ikiraro cya Nambigirwa, muri Mpala (Katabi).

Ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda gitangaza ko umuvugizi wa Polisi ishinzwe kurinda umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, avuga ko harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane ababishe ndetse n’impamvu ibiri inyuma.

Iki kinyamakuru gitangaza ko abishwe bari mu modoka yo mu bwoko bwa Prado, ifite ibirango UAW 534B berekeza i Entebbe.

Mpala Isma Kimera wabonye n’amaso ye iby’iyicwa ry’aba bantu, avuga ko bahagaritswe n’abantu babiri, ubwo shoferi yari amaze guhagarika imodoka ngo nibwo bahise babamishaho amasasu.

Imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 , yakoreshejwe bica aba bantu ngo yasanzwe aho icyaha cyakorewe. Icyo Kamikazi yakoraga muri iki gihugu cya Uganda ntigitangazwa muri iyi nkuru.

Joshua Ntereho Rushegyera wari umurinzi wa Kamikazi
Kamikazi n’umurinzi we ngo barashwe n’abantu babiri

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *