Umunyarwandakazi Yvonne Kabarokore, uzwi nka Ïvy, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss Planet International, ariko ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba. Iri rushanwa ryabereye muri Cambodia, kuva ku wa 19 Ugushyingo rigasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2024.
Yvonne yari yerekeje muri Cambodia afite intego yo kwitwara neza, ariko abakobwa bahatanye bamurushije amanota, cyane cyane mu kwerekana imishinga yabo no kwitwara imbere y’Akanama Nkemurampaka. Iri rushanwa ryahuje abakobwa bo mu bihugu byinshi birimo ibyo muri Aziya, u Burayi, Amerika, n’ahandi.
Ku nshuro ya mbere, ikamba ry’uyu mwaka ryegukanywe n’abakobwa babiri banganyije amanota: Dr. Mahra Lutfi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, hamwe na Olla Levina wo muri Indonesia. Abategura irushanwa bemeje ko bombi banganya ubushobozi n’ubuhanga, bityo bazasangira inshingano.
Igisonga cya mbere yabaye Ghada Ben Elhaj wo muri Luxembourg, igisonga cya kabiri aba Miss Planet Thailand Panida Kernjinda, naho uwa gatatu aba Victoria Oshur wo muri Ukraine. Igisonga cya kane yabaye Chrystel Correos wo muri Philippines.
Yvonne Kabarokore yerekanye ubushobozi muri iri rushanwa, ariko ntiyahiriwe n’amahirwe yo gutsindira ikamba. Azwi mu by’ubuhanzi no kuyobora filime, akaba yararangije amasomo ye mu Ishuri rya New International Performing Arts Institute ry’i Berlin mu Budage.
Mu 2022, u Rwanda rwari guhagararirwa na Cynthia Uwimbabazi, ariko ntiyitabiriye kubera imbogamizi zitandukanye. N’ubwo Yvonne atashoboye gutsinda, yanditse amateka yo guca inzira mu irushanwa rikomeye, rifatwa nk’inzira yo kumenyekanisha umuco no kurushaho gusangiza amahanga ubushobozi bw’Abanyarwandakazi.
Iri rushanwa ryatangijwe mu 1950, rikaba rihuza abakobwa bashyira imbere imishinga ifasha sosiyete. Umunya-Thailand, Worawalan Phutklang, wari ufite ikamba rya 2023, yashimiwe asimburwa n’aba bakobwa babiri batsindiye irushanwa rya 2024.
U Rwanda, rukomeje gushaka umwanya mu marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga, rwabonye Yvonne nk’intangarugero mu guharanira kwagura isura y’igihugu ku isi.



