Umunyarwenya Ann Kaansime yaneguye Desire Luzinda none yamwomye inyuma n’amafoto y’urukozasoni

Ann Kaansime ni umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda, uyu mugore yagiye avugwaho byinshi bitandukanye mu bitangazamakuru nyuma yo kwigana amafoto ya Desire Luzinda wari warabaye iciro ry’imigani kubera amafoto ye yashyizwe hanze yambaye ubusa.
luzinda
Ayavugwaga kuri Desire Luzinda ubu arimo kuvugwa kuri uyu munyarwenya nyuma yo gushyira hanze amafoto ye yifotoreje ku mazi aho yari aruhukira n’inshuti ze.
an2
Abyina ku mubyimba Desire ku bw’amafoto ye, Kaansime yagize ati: “ntitugace urubanza, murabizi uburyo bigoye ariko njye sinigeze nishimira Desire, gusa njye ndi umunyarwenya, none kuki ntabiteramo urwenya?
Mu cyumweru gishize sinigeze mbiteramo urwenya ariko mu cyumweru gitaha ntibizaba bigisekeje, niyo mpamvu mbitangiye uyu munsi”.
An1
Kaansime yavugaga ku mafoto Desire Luzinda yari yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa Luzinda yambaye uko yavutse, bitangazwa ko yashyizwe ku karubanda n’uwahoze ari umukunzi we ukomoka muri Nigeria.
Aha yayagereranyaga nk’aho ari ayo kwigisha ubusambanyi, ndetse anatanga ibimenyetso byayo mu nzira mbi z’ubusambanyi; ariko nyuma y’amezi make amusetse nawe arimo kuvugwa nabi ku bw’amafoto ye.
kaasime
Kaasime yafashe amafoto ye ari kumwe n’abandi bakobwa b’inshuti ze bambaye imyenda yo kogana muri piscine n’ahandi, ayashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, inshuti ze kuri facebook zikiyakubita amaso zamusanganije uruhererekane rw’ibibazo ndetse bamwe banamwibutsa amagambo yavuze anegura Luzinda.
luzinda2
Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari naho abantu bahera bamwita umwamikazi w’urwenya muri aka Karere akaba yararangije icyiciro cya 2 ka kaminuza muri Kaminuza ya Makerere.
kasss
Mu Kwakira 2013, Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok basezerana imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore, mu byo avuga byose yongeraho ko inking ye ari umugabo we akunda cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *