Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mwitende Abdoulkarim, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko RIB yabitangaje, tariki ya 20 Nyakanga 2025, Burikantu yafungiranye abakobwa bari bagiye iwe mu rugo mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ababuza gusohoka abasaba kubanza kumwishyura amafaranga yavuze ko yabaguriye itike n’ibyo kunywa.
Amakuru avuga ko umwe muri abo bakobwa yangiye kujya kumuganiriza mu cyumba nk’uko yari yabimusabye, maze Burikantu ararakara afata icyemezo cyo kubafungirana.
Bamwe bamuhaye amafaranga make bari bafite undi arabyanga, barongera barasigara. Nyuma biyambaje Polisi irabafungura, Burikantu nawe ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, ashimangira ko iperereza ryatangiye kandi dosiye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha Burikantu akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 151 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.




