Umunyeshuri wa Kaminuza ya Havard, Hillary Innocent Taylor Seguya, yareze mu rukiko Rukuru Perezida Museveni wa Uganda amushinja kumukumira (blocking) kuri Twitter.
Seguya mu nyandiko yashyikirije urukiko kuwa Mbere mu gitondo zivuga ko araga Museveni kubangamira uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda mu ngingo zaryo: iya 21, 29, 38, 41, 42 na 43.
Hassan Male Mabirizi, Umunyamategeko wa Seguya avuga ko bifuza ko Umuvugizi wa Leta, Ofonwo Opondo ndetse n’umuyobozi muri Polisi, Asan Kasingye bazajya bareka gukumira umukiliya we ku gutanga ibitekereezo ku biba byavuzwe na Museveni.
Ati “ Nk’Umunyayuganda uba hanze, mbasha gukurikirana ibibera mu gihugu nifashishije ibivugwa n’abategetsi harimo na perezida.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Seguya avuga ko yarenganye kuko kuwa 30 Nyakanga ku buryo adashobora kugira igitekerezo atanga kubiba byavuzwe na Museveni.
The New Vision



