Umupasitoro yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma y’uko bivugiwe ko yasambanyije abakobwa benshi bo mu itorero rye nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Nigeria.
Iki gipolisi muri Leta ya Delta cyavuze ko cyataye muri yombi uyu mupasitoro witwa Dukes, nyuma yo gushinjwa gushuka abana b’abakobwa bakaryamana nawe.
Dukes kandi ashinjwa gusambana n’abagore benshi bo mu itorero yari abereye umuyobozi, ndetse icyenda muri bo akaba yaabateye inda. Igipolisi kikaba cyaratangiye iperereza nyuma y’uko ababyeyi batari bacye batanze ibirego bashinja uyu mupasitoro.
Iyi nkuru dukesha Crazynews ivuga ko Dukes yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko abo bagore bose ari abanyabinyoma bahimbye ibyo bintu kugirango bamuteshe icyizere.
Bivugwa ko benshi muri aba bagore yasambanyaga bamusanga bagiye kumugezaho ibibazo bafite mu ngo zabo, undi aho kugirango abagire inama akabashuka akabasambanya.
Umugore witwa Josephine Ogor, usengera muri Light of God Ministries Church, yavuze ko uyu mupasitoro akunda gushyira kuri gahunda za korali mu rwego rwo kugirango yiyegereze abana b’abakobwa baririmbamo.
Abitwa Awele John, Marble Ogoan na Rosemary Iwendi, ni abana b’abakobwa bemeje ko baganiriye na pasitoro bari ahantu hiherereye akabigiraho mwiza akabakururira kuryamana nabo.
Uyu mupasitoro yaje kurekurwa by’agateganyo atanze ingurane kugirango akomeze akurikiranwe adafunze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



