téléchargement (13)

Umupolisi ushinjwa kwica umuturage muri Kenya yatawe muri yombi

Inzego z’ umutekano za Kenya zatangaje ko zamaze guta muri yombi umupolisi ushinjwa kurasa umuturage utari mu myigaragambyo yabaye ku wa Kabiri, aho abaturage bigaragambyaga bamagana urupfu rw’umublogeri bivugwa ko yishwe n’abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yatangaje ko Umuyobozi mukuru wa Polisi (IGP) yahise ategeka ko uwo mupolisi afatwa kandi akagezwa imbere y’ubutabera.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, amashusho yasakajwe kuri X (Twitter), yashyizweho n’Ikigo cy’itangazamakuru Citizen TV, yagaragaje abapolisi babiri bakubita umugabo inkoni mu mutwe, umwe muri bo aza kumurasa ubwo yageragezaga guhunga.

Uwo mugabo yahise yitura hasi, abaturage barimo bigaragambya batangira gutaka bavuga ngo: “Uramwishe!”

Nk’uko abari aho babitangaje, bavuga ko uwo mugabo yari umucuruzi wo ku muhanda kandi ntiyari mu myigaragambyo.

Ibi byabaye mu gihe mu myigaragambyo hari hiyongereyemo itsinda ry’abagabo bari kuri moto bafite inkoni n’imbunda za gakondo, bagasagarira abigaragambyaga bakabakubita.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, icyakora impungenge ziracyari zose, cyane cyane ko atari ubwa mbere Polisi ya Kenya ishinjwa  gukoresha imbaraga z’umurengera ndetse n’iyicarubozo mu gihe itatanya abigaragambya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *