Mu birori byabaye mu ibanga ku wa 17 Ukwakira 2025, umuhanzi Chryso Ndasingwa yashyingiranywe n’umukunzi we Gatete Sharon.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abatumiwe bake, ibikorwa byose by’ubukwe gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi byabereye ku munsi umwe.
Ubu bukwe bwabaye nyuma y’uko itariki bwari buteganijweho yahinduwe mu buryo butunguranye, kuko bwagombaga kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye nyuma y’imyaka myinshi baziranye. Bombi bahuriye bwa mbere mu 2015, ariko urukundo nyir’izina rwatangiye mu 2024. Ku wa 25 Kamena 2025, Ndasingwa yambitse impeta Sharon, nyuma yo gufata irembo ku wa 22 Kamena 2025.
Ku wa 4 Nzeri 2025, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma tariki 29 Kamena berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro.
Nyuma y’ubukwe bwabo, Chryso na Sharon bitegura urugendo rwo kujya gutaramira mu Bubiligi ku wa 21 Ugushyingo 2025.
Byari ibyishimo n’amarangamutima menshi mu birori byabo by’ubukwe, aho abari bahari bagaragaje ko bishimiye cyane uru rugendo rushya rw’urukundo rwa Ndasingwana Gatete.





