Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nzabahayo Silas uzwi cyane ku izina rya Ibya Yesu ni ku murongo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.
Amakuru y’ifungwa rye yemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB aho avuga ko Nzabahayo yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu Karere ka Bugesera, mu gihe iperereza rigikomeje.
Dr. Murangira yagize ati: “Ni byo koko, Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, akamutera inda.”
Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko uyu mugabo yateye inda uyu mwana maze akanga kumuha ubufasha bikaza gutuma bitabaza inzego z’umutekano.
Uyu muhanzi w’imyaka 50 y’amavuko, wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yitwa Ibya Yesu ni ku murongo, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana. Yatangiye kuririmba mu 1996, ariko aza kumenyekana cyane guhera mu 2015, ubwo iyo ndirimbo ye yaturikaga ku mbuga nkoranyambaga no mu biterane bitandukanye.
Silas ni umwe mu bahanzi bafatwaga nk’inkingi mu ndirimbo za Gospel mu Rwanda, akaba ari n’umukristo wo mu Itorero ADEPR. Indirimbo ye yamenyekanye cyane ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya (Mariko 6:39–44) aho Yesu yagaburiye abantu ibihumbi bitanu nyuma yo kubashyira ku murongo. Ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo bwibandaga ku kwihangana no gutegereza igihe cy’Imana.
Icyaha akekwaho ni kimwe mu byaha bikomeye gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’abana.




