fireman2-3938431616068346

Umuraperi Fireman ari kwivuza ibiyobyabwenge

Umuraperi w’Umunyarwanda Francis Uwimana, uzwi ku izina rya Fireman, yinjiye mu ivuriro rya Huye Isange Rehabilitation Centre ku itariki ya 19 Mutarama, nyuma yo guhitamo kujya kwivuza ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru aturuka ku muntu wa hafi y’uyu muraperi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko Fireman ubwe yafashe umwanzuro wo kujya kwivuza nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’iki kibazo. Inshuti n’umuryango we bamufashije kugira ngo abashe kugera muri iki kigo.

Uwatanze amakuru yabwiye The Newtimes ati: “Nibyo, Fireman yagiye mu kigo cy’ivuriro cy’i Huye mu cyumweru gishize. Yabanje kuganira n’inshuti ze za hafi n’umuryango we maze afata umwanzuro wo kwivuza, kandi bamufashije kugira ngo abigereho,”

Fireman wari umwe mu baraperi b’ibyamamare mu Rwanda akaba yaranabaye umunyamuryango wa Tuff Gang, si ubwa mbere yagiye mu kigo nk’iki kuko mu bihe byashize yagiye agerageza kwivura kenshi.

Uyu mwanzuro yawufashe nyuma y’ibyumweru bike yishimiye ubufasha yahawe n’abahanzi bagenzi be, umuryango we, ndetse n’abafana be mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ku ya 4 Mutarama.

Fireman si we wenyine umaze igihe gito ajyanywe mu Kivuriro cya Huye Isange Rehabilitation Centre. Hari n’abandi bantu bazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda bari kwitabwaho muri iki kigo giherereye mu majyepfo y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *