Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye urugomo rwa FDLR muri RDC

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA), wamaganye imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ibikorwa byayo bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikubiye mu myanzuro y’inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka UA yabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Ni inama yabereye i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopie iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ikaba yarigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mu bitabiriye iyi nama harimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umwanzuro wa mbere w’iyi nama uvuga ko UA yamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za RDC, uwa ADF cyo kimwe n’uwa FDLR umaze igihe ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mwanzuro uragira uti: “[Akanama k’amahoro n’umutekano ka UA] kagaragaje ko gahangayikishijwe n’umutekano muke wiganje [muri RDC] ndetse no kwangirika k’ubutabazi n’Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage kubera urugomo no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.”

“[UA] irongera kwamagana yivuye inyuma ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na M23 cyo kimwe na ADF, FDLR ndetse n’indi mitwe.”

Umwanzuro wa gatanu w’iriya nama wo usaba imitwe yose by’umwihariko M23, ADF na FDLR “guhita ihagarika imirwano ndetse n’ibitero, yanyuma ikava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

UA yamaganye ibikorwa bya FDLR, mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bamaze igihe bakoranira bya hafi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo na M23.

Ni ibyemejwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri raporo zasohoye mu mwaka ushize.

Leta ya Congo ku ruhande rwayo igaragaza uriya mutwe w’iterabwoba nk’udateje cyane ikibazo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aheruka gutangariza Televiziyo ya Al Jazeera ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, ibyo we na Guverinoma avugira batavugaho rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza FDLR nk’umutwe uteje ikibazo umutekano wayo, hanyuma kuba ukoranira hafi n’Ingabo za Congo ikavuga ko ari yo ntandaro nyamukuru y’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kuzahura uyu mubano, akanama ka UA gashinzwe umutekano n’amahoro kasabye ko ibihugu byombi byagirana ibiganiro, mu rwego rwo rwo guteza imbere amahoro arambye mu karere ibihugu byombi biherereyemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *